Downloads
Medicare Urgent Care Clinics (Amakiliniki yo Buvuzi Bwihutirwa Ya Medicare) ari hose muri Australia kandi atuma byoroha kubona ubuvuzi bwihutirwa, bwishurwa na Medicare.
Zirugururwa hakiri kare kandi bitinze buri munsi, kandi ntukeneye rendez-vous cyangwa guhuzwa.
Kwitaho kwihutirwa ni igihe ukeneye kuvurwa kubera uburwayi cyangwa igikomere kidashobora kurindira rendez-vous isanzwe na GP, ariko kidasaba kwitabwaho kwihutirwa cyangwa uburwayi buhungabanya ubuzima cyangwa ibikomere.
Ibintu bishobora gukenera kwitabwaho kwihutirwa na muganga birimo imvune zidakomeye no kubyimba; amainfections adakomeye; indwara z’ubuhumekero, ubushye budakomeye; ububabare bukomeye mugifu; cyangwa amainfections mu miheha y’inkari.
Indwara z’ihutirwa cyangwa zihungabanya ubuzima cyangwa indwara zisaba kwitabwaho akokanya na muganga biciye kw’ishami ryihutirwa cyangwa ibitaro.
Urugero, ibintu nk’ububabare mu gatuza, ingorane zo guhumeka, ubushye bukomeye, kunywa ishano, gutakaza kumva ukozweho, no kuraba.
GP wawe niyo ngingo yawe yambere yo guhura kubuvuzi busanzwe kandi bukumira. Aba GP bamwe na bamwe batanga rendez-vous uyo munsi.
Kumenya aho Medicare Urgent Care Clinic yawe ikwegereye iherereye, sura health.gov.au/MedicareUCC.