Downloads
Medicare Urgent Care Clinics (Amakiliniki yo Buvuzi Bwihutirwa Ya Medicare) ari hose muri Australia kandi atuma byoroha kubona ubuvuzi bwindwara n’ibikomere byihutirwa, ariko bidahungabanya ubuzima.
Ariko nigute wamenya ibyihutirwa n’ibitihutirwa?
Niba ufite igikomere cyangwa uburwayi bukeneye kwitabwaho na muganga, hari ibibazo bitatu ushobora kwibaza mbere yo gufata icyemezo aho ujya gufashwa.
Kirahungabanya ubuzima na ese ndakeneye ubuvuzi bwihutirwa?
Ese n’ikintu GP cyangwa umuforomo ashobora kuvura?
Ese ndashobora kurindira kugeza mbonye rendez-vous yo kubonana na GP w’akarere kanjye?
Niba bitihutirwa ariko bishobora kurindira rendez-vous isanzwe hamwe na GP wawe … iyo n’ingorane ya Medicare Urgent Care Clinic.
Medicare Urgent Care Clinics yugururwa hakiri kare kandi bitinze buri munsi, ibikorwa byishurwa na Medicare kandi nta rendez-vous ukeneye cyangwa guhuzwa.
Kumenya aho Medicare Urgent Care Clinic yawe ikwegereye iherereye, sura health.gov.au/MedicareUCC.